Igice cya kabiri: MUBWIRIZABUTUMWA.

pointingBukeye mubona agendagenda mu murima, asoma igitabo cye, nk’uko yamenyereye, agira agahinda kenshi. Akigisoma, araturika arataka nk’uko yagenjeje cya gihe kandi, ati “Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira? ” (Ibyakozwe n’intumwa 16: 30 – 31).

Mbona akebaguza, nk’ushaka kwiruka. Mbona umugabo witwaga MUBWIRIZABUTUMWA, aza aho ari aramubaza ati “uratakishwa n’iki?” Aramusubiza ati “Mutware, nabwirijwe n’iki gitabo mfite mu ntoki y’uko naciriweho iteka ryo gupfa, kandi ubwa nyuma nkaba mbikiwe kujya mu rubanza (Abaheburayo 9: 27). Kandi numva y’uko urupfu ntarushaka, n’urubanza ntazashobora kurutsinda”. Mubwirazabutumwa aramubaza ati ” ni iki gituma udashaka gupfa ko ubu bugingo bufite ibyago byinshi?” Uwo mugabo aramusubiza ati ” ni uko ntinya ko uyu mutwaro mpetse mu mugongo uzanzika ukangeza hasi y’ikuzimu, nkagwa ahanyiteguriwe muri Gehinomu (Yesaya 30:33). Kandi mutware, ubwo ntiteguye kujya mu nzu y’imbohe(nirwo rupfu rw’umubiri), siniteguye no kujya mu manza, ubwa nyuma nkicwa n’urupfu rw’iteka. Gutekereza ibyo niko kuntakisha.”

Maze Mubwirizabutumwa aramubaza ati “Ubwo umeze utyo, ni iki kiguhagaritse aho?” Aramusubiza ati ” Ni uko ntazi aho njya.” Maze Mubwirizabutumwa amuha umuzingo w’igitabo cy’uruhu, wanditswemo ngo Nimuhunge umujinya uzatera. (Mat 3: 7 )

Aragisoma(1), yitegereza Mubwirizabutumwa cyane aramubaza ati “Mpungire he?” Mubwirizabutumwa amutungira urutoki hirya y’agasozi kagari cyane, aramubaza ati urarora ririya rembo rito? (MAT 7: 13-14). Uwo mugabo ati “Oya”. Arongera aramubaza ati “Urarora ririya tabaza ryaka cyane?” (Zab 119: 105; 2 Petero 1: 19). Aramusubiza ati sinzi, ahari ndaribonye. Maze Mubwirizabutumwa aramubwira ati uboneze kuri ririya tabaza, ujyeyo udateshutse. Nukora utyo, uri bubone iryo rembo. Nukomangaho, urabwirwa ibyo ukwiriye gukora.

Maze ndota atangiye kwiruka. Ariko ataragera kure y’urugo rwe, umugore we n’abana be babibonye baramuhamagara ngo agaruke. Yipfuka mu matwi, akomeza kwiruka avuga ati “Bugingo , bugingo, bugingo budashira! ” (Luka 14: 26 ). Nuko ntiyakebuka (Itangiriro 19: 17), ahubwo akomeza guhunga yerekeye hagati mu kibaya.


(1):Mu kinyarwanda haravuga ngo aragisoma. Ntabwo ari ugusoma nk’usoma ku itama mu mico imwe n’imwe. Ni ugusoma nk’usoma ibiri mu gitabo. (Icyongereza bihuye: The man therefore read it ) Pilgrim’s Progress, Page 11.

This entry was posted in IBICE and tagged , , , . Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>