Igice cya gatatu: ABATURANYI BA MUKRISTO

Abaturanyi b’uwo mugabo nabo basohorwa no kureba uko yiruka; kandi acyiruka bamwe baramuseka; abandi baramukangisha; abandi baramuhamagara ngo agaruke. Muri abo harimo babiri bagambiriye kumugarura bamuhase. Umwe muri bo yitwaga MUDAKURWAKWIJAMBO, undi yitwa NYAMUJYIRYANINO. Icyo gihe yari amaze kubaha intera, ariko bo bajya inama yo kumukurikira; baragenda, hashize umwanya muto bamusohoraho. Arababaza ati “Bagenzi banjye, muzanywe n’iki?” Bati tuzanywe no kukugira inama yo kugarukana natwe. Arabasubiza ati “Oya, ntibishoboka. Mutuye mu mudugudu witwa RIMBUKIRO, aho nanjye navukiye. Mbonye y’uko ari ko uri, kandi hazaza igihe vuba cyangwa kera, muzapfirayo, muzikwe, mugere hasi y’ikuzimu, ahantu haka umuriro n’amazuku. Ni uko nshuti zanjye, mwemere ibyo mvuze tujyane. ”

Mudakurwakwijambo aramusubiza ati uti iki?Dusige inshuti zacu n’ibitunezeza byose?

Mukristo (niko uwo mugabo yitwaga)aramusubiza ati “Ye, kuko ibyo mwasiga byose bidakwiriye kugereranywa n’ibike byo mubyo nshaka guhabwa, kugirango binezeze. (Abaroma 8: 18) Kandi mwakwemera kujyana nanjye, ntimusubire inyuma, mwazamera nkanjye, kuko aho njya bafite ibibahaza bigasigara (Luka 15: 17). Nimuze muhinyuze amagambo yanjye”.

Mudakurwakwijambo ati iyo ushaka ni ibiki bikurekesha iby’isi byose?

Mukristo ati “ndashaka ibiragwa bitabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka (1 Petero 1: 4) bibitswe mu ijuru, aho bitabasha kwangirika, kugirango ababishaka bazabihabwe mu gihe cyategetswe n’Imana. Ibyo byanditswe mu gitabo cyanjye, niba wemeye kugisoma, urabibonamo.”

Mudakurwakwijambo ati ashwi. Kuraho igitabo cyawe. Uragarukana natwe cyangwa urarorera? (yaramubazaga)

Mukristo ati ” Ndanze, kuko nafashe ya suka (Luka 9: 62).

Mudakurwakwijambo ati ni uko rero Nyamujyiryanino, duhindukire tumusige, dutahe. Hariho abibone b’abasazi benshi bameze nk’uyu; kandi iyo bibwiye ibitari byo, bibwira ko barusha ubwenge abantu barindwi bashobora kuvuga impamvu zo kubihakana.

Nyamujyiryanino ati witukana! Mukristo uyu mwiza, niba ibyo avuze ari ukuri, aturusha gushaka ibyiza. Kubwanjye umutima wanjye unyoshya kujyana nawe.

Mudakurwakwijambo ati uti iki? Nawe ubuze ubwenge? Nyumvira dusubirane iwacu. Ninde uzi aho uzajyanwa n’umuntu usaze atyo? Subirayo, Subirayo, niho uribube ugize ubwenge.

Mukristo abwira Nyamujyiryanino ati ahubwo tujyane, Nyamujyiuryanino. Ibyo navuze biriho, n’ibyiza bindi byinshi, kandi byabonwa. Nawe niba utabyemeye, soma ibyo muri iki gitabo cyanjye. Kandi kugirango umenye y’uko ibiriho ari iby’ukuri, byose bihamwa kwari koko n’amaraso y’uwacyandikishije.

Nyamujyiryanino abwira Mudakurwakwijambo ati “Ni uko Mudakurwakwijambo, singishidikanya, ahubwo ngambiriye kujyana n’uyu mwiza no kujya nsangira nawe iby’abona”. Maza abaza Mukristo ati nshuti yanjye nziza, mbese uzi inzira ijya aho heza?

Mukristo aramusubiza ati “Nayobowe n’umugabo witwa Mubwirizabutumwa, ngo nkwiriye kwihutira kugera ku irembo rito twerekeye, niho turi bubwirirwe iby’inzira.

Nyamujyiryanino ati ni uko nshuti yanjye tugende.

Bombi barajyana. Maze mudakurwakwijambo aravuga ati jyeweho ndasubira iwanjye, sinshaka kujyana n’abayobojwe batyo b’ibicucu.

Maze ngota y’uko Mudakurwakwijambo amaze gutaha, Mukristo na Nyamujyiryanino banyuraga mu kibaya baganira. Batangira kuganira batya…

Mukristo abaza nyamujyiryanino ati nshuti yanjye Nyamujyiryanino, uri migabo ki? Nishimiye ko wemeye ko tujyana. Mudakurwakwijambo nawe, iyaba yarababajwe nkanjye n’imbaraga z’ibitaboneka n’ubwoba bitera, nataba yatebutse kudusiga ngo atahe. Nyamujyiryanino ati nuko Mukristo, ubwo dusigaye twiherereye, ongera umbwire iby’aho tujya uko bisa kandi ibyo dukwiriye gukorera kugirango tubitunge.

Mukristo ati “Ndushaho kubyibwira mu mutima kuruta kubivugisha ururimi, ariko kuko ushaka kubimenya, ndabigusomera mu gitabo cyanjye”.

Nyamujyiryanino ati “uratekereza y’uko amagambo yo mu gitabo cyawe ari ay’ukuri rwose?”

Mukristo aramusibiza ati “Yee, ni ay’ukuri kuko cyandikishijwe n’itabasha kubeshya” (Tito 1: 2).

Nyamujyiryanino ati “uvuze neza. Ariko se ni ayahe?”

Mukristo ati “Hari ubwami butazashira tuzabamo, n’ubugingo buhoraho tuzaherwa kugirango tuzabe muri ubwo bwami iteka ryose”. (Zaburi 145: 13; Luka 12:32; Yoh 10:27-29)

Nyamujyiryanino ati “Uvuze neza. Ariko se ibindi ni ibiki?”

Mukristo ati “Hariho amakamba y’ubwiza tuzahabwa n’imyenda izatuma turabagirana nk’izuba ryo mu ijuru”. (2Tim 4:8; Ibyahish. 22:5; Mat 13:43)

Nyamujyiryanino ati “ibyo ni byiza cyane. Ariko se ibindi ni ibiki?”

Mukristo ati “Nta kurira kuzabayo, cyangwa agahinda kuko nyiraho azahanagura amarira yose ku maso yacu (ibyahish7:16-17; 21:4)”.

Nyamujyiryanino ati ” ariko se tuzxabanayo na bande?”

Mukristo ati “Tuzabanayo n’abantu ibihumbi n’inzovu badutanzeyo. Muri abo nta n’umwe ugirira mugenzi we nabi, ahubwo bose barakundana kandi ni abera. Bose bagendera mu maso y’Imana, bagaharara imbere yayo bashimwa nayo iteka ryose. Kurangiza byose mu magambo make, tuzabonayo abakuru bambaye amakamba y’izahabu (ibyahish 4:4); kandi tuzabonayo abantu batemaguwe n’ab’isi n’abatwitswe n’abagaburiwe inyamaswa, n’abaroshywe mu nyanja, babahora urukundo bakundaga Nyiri icyo gihugu, bose ari bazima, bambaye kudapfa nk’umwenda(Yoh 12:25; 2 Abakor 5:2-4)”.

Nyamujyiryanino ati “ayo magambo ndayumvise, ibinezaneza byenda kunyica. Ariko se, birashoboka kubitunga? Dukore iki kugirango tubihabwe?”

Mukristo ati “ibyo Umwami utwara icyo gihugu yabyandikishije muri iki gitabo (Yesaya 55:1-2, Yoh 6:37; 7:37, Ibyahish 21:6; 22:17). Ariko ibyo bisobanurwa mu magambo make, niba tubikunda rwose, azabiduhera ubuntu”.

Nyamujyiryanino ati “Yewe, ibyo biranejeje cyane: Twihute!”

Mukristo ati “simbasha kwihuta nk’uko nshaka kuko mbuzwa n’uyu mutwaro mpetse.”

This entry was posted in Amakuru, IBICE and tagged , , , , . Bookmark the permalink.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>