Maze ndota y’uko bamaze kuganira batyo bagera ku isayo irimo ibyondo byinshi yari iringanije icyo kibaya. Nabo, kuko batitondaga, batungurwa no kugwa muri iyo sayo. Kandi iyo sayo yitwaga GAHINDAGASAZE. Bamara umwanya bagerageza kwisayura, bivurunga cyane mu byondo. Mukristo atangira gusaya cyane kuko yari ahetse wa mutwaro.
Maze nyamujyiryanino aramubaza ati ” Mukristo we! Mbese ugeze he?”
Mukristo aramusubiza ati nanjye simbizi rwose.
Nyamujyiryanino abyumvise, atangira gushoberwa, ararakara abaza mugenzi we ati “uku ni kwa kwishima wahoze umbwira? Ubwo tubanje kubona ibyago dutya, mu rugendo rwacu rusigaye bizacura iki? Nabonye mva hano nkiri muzima, nagusigiye icyo gihugu cyiza ukaba ari wowe ukiragwa wenyine! ”
Maze agira umwete cyane, yisayura agana ku ruhande rw’isayo rwerekeye iwabo. Aragenda, Mukristo ntiyasubira kumubona. Nuko Mukristo asigara wenyine, avoyagurika mu isayo Gahindagasaze. Ariko ntiyareka kugira umwete wo kugera hakurya, aherekeye rya rembo rito. Agerayo, ariko ananizwa kwisayura n’umutwaro ahetse. Maze ndota umugabo witwa MUTABAZI aza aho ari; aramubaza ati “Ni iki kikugejeje hano”?
Mukristo ati umugabo witwa Mubwirizabutumwa niwe wanyoboye iyi nzira, kandi niwe wanyerekeye ririya rembo, kugirango mpunge umujinya wenda gutera. Nkijyayo, nsaya hano.
Mutabazi ati ” Ni iki cyatumye utitegereza amabuye yo gutarukiraho”?
Mukristo ati ni uko nirukanwaga n’ubwoba cyane bituma mpungira mu nzira y’ubusamo, ndasaya.
Mutabazi ati “Mpa ukuboko kwawe”.
Amuha ukuboko aramukurura, amukuramo (Zab 40: 2), amushyira ahumutse, amutegeka gukomeza kugenda. Maze negera uwamukuyemo, ndamubaza nti “ubwo inzira iva mu mudugudu w’i Rimbukiro, ijya kuri ririya rembo rito, idaca ahandi keretse hano, ni iki cyatumye badatinda iyi nzira kugirango abagenzi bajyayo begende neza? Aransubiza ati iyi sayo ntiyatindwa. Igituma idatindwa ni uko ihora ishyirwamo ico n’ibyondo byose bizanwa no kwemezwa k’umuntu ko ari umunyabyaha. Nicyo gituma yitwa isayo Gahindagasaze. Iyo umunyabyaha akanguwe n’uko amenye ko ari uwo kurimbuka, umutima we wuzura ubwoba bwinshi no gushidikanya kwinshi n’ubwihebe bwinshi, ni uko ibyo biteranira hamwe bigasanganira muri iyi sayo. Nicyo gituma ari habi hatya. Umwami ntakunda ko hagumya kumera hatya. Nanjye ubwanjye nzi y’uko ibyigishwa byiza uduhumbagiza byuzuye amagare inzovu ebyiri byamizwe n’aha hantu, kandi ibihe byose bajyaga babikura ahantu hose ho mu bwami bw’Umwami wacu. Kandi abahanga b’ibyo bavuga y’uko aribyo birusha ibindi kuhatinda. Ariko haracyari isayo Gahindagasaze, kandi niko hazahora, nibamara gukora ibyo bashobora byose.
Ariko Umwami yategetse ko bahashyira amabuye yo gutarukiraho , kandi koko ariho akomeye meza hagati y’iyi sayi. Ariko iyo ijuru rirwaye, isayo irushaho kuzikura ibyondo, bigatuma ayo mabuye aboneka aruhije. Kandi n’aho abantu bayabonye, impungenge zibatera guteshuka , bagasaya rwose, n’ubwo ayo mabuye yo gutarukiraho ahari. Ariko iyo bamaze gutambuka, ririya rembo, bagenda aheza.
Nuko ndota Nyamujyiryanino asohoye mu rugo iwe. Abaturanyi be baza kumusuhuza, bamwe muri bo bamushima ubwenge kuko yagarutse, abandi bamwita umupfu kuko yaharanye amagara na Mukristo; abandi bamukoba bamwita umunyabwoba, bati ubwo wari utangiye urugendo ukagarurwa n’ibirushya bike, si ukwitera igisuzuguriro? Nuko Nyamujyiryanino yicarana nabo amwaye. Maze hashize umwanya ashyitsa umutima mu nda. Abaturanyi be barahindukira bafatanya nawe kunegura Mukristo. Ni uko ibya Nyamujyiryanino byashize.
iyi nkuru ya mukristo iraryoshye kandi unabirebye ukitegereza ivuga ibitubaho murugendo.
Hello Every one. I was wondering if you have this book in English, or Swahili. Is Still being written or it was written a long time ego?
It’s very interesting
@Christine: Ni ukuri ndi kukandukura kose ariko biri kumfata igihe kuko mbikora jyenyine, ariko nzabigeraho tu!
@Jackson: In English it’s still published under the title “The pilgrim’s progress”. Have a look at http://www.ccel.org/ccel/bunyan/pilgrim.html
Yesu abahe umugisha mwe mwatugejejeho aka gatabo kuko nakumvaga ntaramenya uko kameze ubutaha mutwoherereze nibice bikurikiraho kandi munatwibuke mudusengera kuko iyo nkunga nayo ni ingenzi
once again God bless you!