Ibyo bikiri aho, Mukristo yadengaga wenyine, yitegera umugabo uje guhura nawe, bahurira mu mayira abiri. Uwo bahuye uwo yitwaga BWENGEBWISI, yari atuye mu mudugudu witwa UBWENGEBWAKAMERE, umudugudu ukomeye cyane, uhereranye n’uwo Mukristo yavukiyemo. Uwo mugabo abonye Mukristo, akeka uwo ariwe: kuko ibyo kuva mu mudugudu kwe witwa Rimbukiro byari byamenyekanye cyane, si mu mudugudu wabo gusa, ariko n’ahandi. Ni uko Bwengebwisi amukekeshwa no kubona agenda aremerewe no kumva asuhuza umutima, aniha. Nicyo cyatumye abanza kumubaza ati “Wa mugabo, urajya he, uremerewe utyo?”
Mukristo aramusubiza ati “Ndaremerewe koko, ntawe undusha umubabaro! Kandi umbajije uti urajya he? Ndajya kuri ririya rembo nerekeye, kuko ariho nabwiwe yuko bazambwiririza ibinkuzaho uyu mutwaro uremereye”.
Bwengebwisi aramusubiza ati “mbese ufite umugore n’abana”?
Mukristo aramusubiza ati “Ndabafite, ariko sinkibasha kubishimira nka mbere, kuko nanijwe no kuremerwa n’uyu mutwaro. Ngirango meze nk’utabafite (I Abakor. 7:29).
Bwengebwisi aramusubiza ati nakugira inama wanyumvira?
Mukristo ati “Yaba nziza, nakumvira: kuko nshaka cyane kugirwa inama nziza.”
Bwengebwisi ati “Inama yanjye ni iyi: tebuka cyane wururtse umutwaro wawe, kuko ari ntabwo uzashyirsa umutima mu nda utaragenza utyo. Kandi utaragenza utyo, ntiwabasha kwishimira imigisha Imana yaguhaye.”
Mukristo ati icyo nicyo nshaka, gukurwaho uyu mutwaro uremereye, ariko ubwanjye simbasha kuwururutsa, kandi iwacu ntawe ubasha kuwunkura mu mugongo. nicyo gituma ngiye iyo njya iyo, kugirango nywukurweho, nk’uko nkubwiye.
Bwengebwisi ati “Ninde wakubwiye ko ariyo nzira ukwiriye kunyuramo, kugirango ukurweho umutwaro wawe?
Mukristo ati “Ni umugabo nibwiye ko ari umunyacyubahiro ukomeye cyane: ndamwibutse yitwa Mubwirizabutumwa.”
Bwengebwisi ati “inama yakugiriye ni mbi. Mu isi yosenta nzira ihwanije gutera ubwoba n’imiruho n’iyo yakwoheje kunyuramo. Nawe numwumvira uzabona ko ariko biri. Na none mbonye y’uko ugiriyemo ibyago, kuko mbonye wivurunze mu isayo Gahindagasaze, ariko iyo sayo ni itangiriro ry’ibyago biza ku banyura muri iyo nzira. Nyumvira dore ndi umusaza nkurusha ubukuru. Mu nzira unyuramo uzasangamo imiruho n’umubabaro n’inzazra n’ibyago no kwambara ubusa no gucumitwa inkota, uzasangamo n’intare n’ibiyoka n’umwijima n’urupfu ntuzabura kurusangamo. Ibyo byose ni iby’ukuri kuko abantu benshi barabihamya. None ni iki gitumye utebuka utyo kwiyicisha kumvira umushyitsi”?
Mukristo ati “uyu mutwaro mpetse urusha ibyo uvuze byose kuntera ubwoba. Nawukurwaho, ibyo byo mu nzira biribazwa.”
Bwengebwisi ati “Watangiye ute kuwugira?”
Mukristo ati “nawutangijwe no gusoma iki gitabo mu ntoke.”
Bwengebwisi ati “Nanjye ni ko nakekaga. Bikubayeho nk’uko biba no ku bandi benshi badakomeye, bishyira mu byo badashobora kugeraho. Uko guhagarika umutima ntikubakuramo ubugabo gusa, nk’uko mbonye y’uko ubukuweho, ariko gutuma birukira kwigerezaho, kugirango bahabwe ibyo batazi.”
Mukristo ati ariko jyeweho nzi icyo nshaka: Ni ugukurwaho uyu mutwaro uremereye.
Bwengebwisi ati “Ariko ni iki gituma ushaka kuwukurwaho muri iyo nzira irimo ibyago byinshi? Wakwihanganira kunyumva, nakubwiriza uburyo wabona icyo ushaka , udatewe n’ibyago ugiye kwisanganiza. Kandi ako gakiza kari hafi. Ni uko mu cyimbo cy’ibyo byago, uzabona amahoro menshi no kugubwa neza.”
Mukristo ati “Ndakwingize ungire iyo nama.”
Bwengebwisi ati “Dore, muri biriya birorero ahitwa NGESONZIZA, harimo umugabo witwa MWIKIRISHAMATEGEKO, ni umunyabwenge bwinshi wubahwa cyane, azi neza gukura imitwarebantu nk’uwo uhetse uwo. Kandi ubwanjye nzi neza yuko yafashije benshi bameze batyo. Kandi azi no kuvura abashajijwe n’imitwaro yabo. Wajya aho ari, ntiwabura gufashwa vuba. Inzu ye ntiri kure, ni nk’urugendo ry’igice gito cy’isaha. Kandi yaba atariyo, afite umuhungu mwiza witwa MVUGONZIZA, ahwanije na se gukora uwo murimo. Aho niho uri bukurirweho uwo mutwaro. Kandi waba udashaka gusubira mu mudugudu wavuyemo (nanjye sinshaka ko usubirayo) ni ukuzatumira umugore wawe n’abana bawe, mubanemuri uwo mudugudu. Hari amazu arimo ubusa, waguramo imwe, watanga bike. Ibyo kurya byaho ni byiza kandi bigurwa igiciro gito, abantu muzaturana n’abanyangeso nziza, bazakubaha, bitume urushaho kugubwa neza.
Mukristo yumvise ibyo, amara akanya ashidikanya, maze yemera kumwumvira, bibwira ati niba uyu avuze ukuri, nagira ubwenge nakurikiza inama angiriye. Maze aramubaza ati “Inzira ijya k’uwo muntu mwiza iri he?”
Bwengebwisi aramwereka ati “ntureba uriya musozi muremure?”
Mukristo ati ndawubonye.
Bwengebwisi ati komeza inzira ikikiye uwo musozi, inzu uri bubaze kugeraho niyo ye.
Ni uko Mukristo ateshwa inzira ye, akomeza inzira ijya kwa Mwikirishamategeko, kugirango amufashe. Maze, ageze hafi y’uwo musozi, abona utumbagiye cyane, kandi abona uruhande rwawo ruhereranye n’inzira rubogamye cyane, bituma atinya gukomeza kugenda, kugirango umusozi utamugwira. Ni uko arahagarara, ayoberwa icyo ari bukore. Kandi umutwaro we urusha kumuremerera uko wamuremereraga atarateshwa inzira. Kandi uwo musozi urabya ibirimi by’umuriro (Kuva 19:16 -18), agirango agiye gushya aratutubikana , ahinda umushyitsi (Abaheb. 12:21 ) . Atangira kwicuza kuko yumviye Bwengebwisi. Uwo mwanya arebye Mubwirazabutumwa aza aho ari, agira ipfunwe. Maze Mubwirizabutumwa aramwegera, amugezeho, amureba igitsure gikomeye aramubaza ati “Wazanywe aha n’iki”? Mukristo araceceka ntiyagira icyo amusubiza.
Mubwirizabutumwa arongera aramubaza ati si wowe nabonye uririra inyuma y’umudugudu wa Rimbukiro?
Mukristo aramusubiza ati “mutware ni jye.”
Mubwirizabutumwa ati sinakuyoboye inzira ijya kuri rya rembo rito?
Mukristo ati “mutware wayinyoboye.
Mubwirizabutumwa ati “Ni uko rero ni iki cyatumya udahagarara kuyoba? None dore nturi mu nzira.
Mukristo ati maze kwambuka isayo Gahindagsaze, nahuye n’umuntu niwe wanyoheje kujya murorero biri imbere, ngo ndabonamo umugabo ubasha kunkuraho umutwaro wanjye.
Mubwirizabutumwa ati asa ate?
Mukristo ati yasaga n’umuntu mwiza, ambwira byinshi. Bitinze nemera ibyo ambwiye, nza hano. Maze mbonye uyu musozi ubogamiye iyi nzira cyane ushaka kungwira ndahagarara.
Mubwirizabutumwa ati uwo muntu yakubwiye iki?
Mukristo ati yambwiye kwihuta ngo nkurweho uyu mutwaro. Nanjye nti nicyo nshaka. Nti nicyo gitumye njya kuri ririya rembo, kugirango bambwirireyo ibyo ndi bukore ngo ngere ahantu ho kuwukurirwaho. Ambwira ko anyereka inzira irutaho y’ubusamo, itarimo ibyogo nk’iyo wanyoboye. Kandi ambwira ibya mwikirishamategeko n’umwana we; ndabyemera, nteshwa inzira. None sinzi icyo ndi bukore.
Mubwirizabutumwa ati ba nuhagaze ho hato, mbanze nkubwire iby’amagambo y’Imana.
Mukristo ahagarara atengurwa.
Mubwirizabutumwa aramubwira ati mwirinde mutanga kumva iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize, kuko banze kumva uwabahanuririye mu isi, twe tuzarushaho cyane kudakira niba dutera umugongo itubwira iri mu ijuru (Abaheb 12: 25). Kandi ati umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera, kandi niba azasubira inyuma, umutima wanjye ntumwishimira (Abaheb 10: 38). Maze abisobanura atya, ati nawe urirukira mu byago. Utangiye kwanga inama wagiriwe n’Imana isumba byose, ukura ikirenge cyawe mu nzira y’amahoro, usigaza ho hato ukajya mu kaga ko kurimbuka iteka.
(bizakomeza)
Mbanje gushima ku bw’igitekerezo cyo kudushyiriraho uru rubuga,kandi by’umwihariko kudushyiriraho iyi nkuru y’umugenzi(Mukirisito).Burya rero umuntu wese utangiye urugendo ahura n’ibimuyobya byinshi ndetse harimo n’ibicantege.Bati ugiye kuba imbwa,wabaye umusazi ,ni ubukene watinye gusengera,…
Ariko kandi sinabura kuvuga no ku mibabaro y’umugenzi idashobora kubura,ijambo ry’Imana riratubwira ngo Menye y’uko imibabaro y’iki gihe ntaho ihuriye n’ibyiza tuzabona…,ubundi ngo mbese ni iki cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana,…Ntacyo rero abagenzi ni bakomere,ntibite ku majyi ayobya cyangwa se kubicantege.Imana ibahe umugisha.