Umwanditsi w’iki gitabo yitwaga Yohani Bunyan. Yavukiye mu bwongereza mu mwaka w’1628. Se yari umucuzi, kandi nawe yize uwo mwuga. Yize imyaka mike gusa mu ishuri ry’abana, yiga gusoma no kwandika gsa. Yari afite ubwenge bwinshi bwa kavukire, ariko nta buryo yabonye bwo kwiga byinshi. Nubwo yari azi kwandika, imyandikire ye itejka yarimo amakosa menshi!
Akiri umusore, Yohana yakundaga gukora ibyaha cyane, ariko yabikoranaga umutima umurega, aziko Imana izabimubaza. Umunsi umwe yumvise umuntu yigisha ku cyaho cyo kwica isabato. Yumva ijwi ry’Imana rimubaza mu mutima riti Urahitamo iki? Kureka ibyaha byawe ukazajya mu ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gehinomu? Agira ubwoba bwinshi, ariheba yibwira ko atagishobora gukizwa. Bukeye ahura n’abagore batatu bakijijwe, baganira iby’Imana bahagaze ku irembo ry’urugo. Atangazwa n’amahoro yabo n’ubuhamya bwabo bwo kubabarirwa ibyaha no gukizwa n’Umwami Yesu, amenya ko abo bagore babonye Yesu koko.
Icyakora, ntiyakizwa uwo mwanya. Yongera guhura n’Apoluoni na Bwihebe ibihe byinshi. Ndetse hari ubwo yari hafi kumera nka wa mugabo wo mu kazitiro wa kwa Musobanuzi. Ariko bitinze, agera ku Musaraba, umutwaro umuva ku mugongo arakizwa.
Atangira kuvuga ubutumwa hose. Imana iramukoresha. Maze, mu mwaka w’1660, himikwa umwami mushya (mu Bwongereza) utemeraga ko abatarobanuriwe ubupastori mu buryo butegetswe bavuga ubutumwa. Yohana araregwa, ajya mu rubanza. Bamutegeka kureka kuvuga ubutumwa. Aranga. Baherako bamushyira mu nzu y’imbohe. Amaramo imyaka cumi n’ibiri! Kuba mu nzu y’imbohe kwamuhaye uburyo bwiza bwo gusoma igitabo cy’Imana no kukirondora cyane. Kandi Imana imukoresha mu zindi mbohe. Icyamubabazaga ni kimwe gusa: ni ibyo gufasha umugore we n’abana. Ntiyashoboraga gucura, ni uko yiga undi mwuga wo kuboha utuntu, abohesha urudodo, akabigura amafaranga, akayohereza iwe.
Ntiyanditse byinshi muri icyo gihe. Bitinze, baramurekura, abona umudendezo wo kuvuga ubutumwa no gukorera Imana. Mu mwaka w’1676, bongera kumufunga amezi make; nibwo yanditse iki gitabo, kiboneka mu 1678. Abantu baragikunze uburyo butangaje, gisandara hose mu gihugu cyane cyane mu ngo z’aboroheje. Gikundwa n’abana n’abakuru. Ubu kimaze guhindurwa mu ndimi zirenga 120. (1)
Ubwa mbere, imfuru n’abanyabwenge basuzuguraga iki gitabo, bati nta mucuzi wo kwandika igitabo! Ariko buhoro buhoro, gitangira kumenyekana muri bo(Yohana yarapfuye kera). Baragisoma, baragitangarira, basanga ni ingenzi rwose! Bibaza uko umuntu w’umukene w’umwuga ugayitse, utize n’iby’ubwenge yashoboye kucyandika. Birabayobera. Icyabimuheje ni kimwe: Yari azi igitabo cy’Imana uburyo butangaje. Bisa n’aho yagifashe mu mutima cyose! Ni ukuri , gutinya Uwiteka n itangiriro ry’ubwenge (Zab. 111: 10). Iki gitabo cye cyuzuye amagambo y’Imana akurikiranye; menshi cyane.
Tugisoma iki gitabo, twibuke ko ari nk’ubuhamya bwa Yohana Bunyan ubwe. Rya senga yaryamyemo akaharotera, mu itangiriro ryacyo, niyo ya nzu y’imbohe yari afungiyemo! Tujyane nawe, tugerane nawe ku irembo ryo kwihana, no kwa Musobanuzi, kandi cyane cyane ku Musaraba w’Umwami Yesu, duturwe umutwaro w’ibyaha. Maze natwe dukomeze urugendo. Iyo nzira ni nziza cyane, kandi rero, nta yindi igera i Siyoni!
(1): Igihe ikigitabo cyashyirwaga mu kinyarwanda bwa mbere mu mwaka wa 1933 (Première édition), iki gitabo cyari kimaze gushyirwa mu ndimi 120. Ariko ubu (2009) kimaze gushyirwa mu ndimi zirenga 200.
Icyitonderwa: Edition Internet y’Agatabo k’umugenzi mu Kinyarwanda irimo irakorwa n’ubuyobozi bwa ishimwe.com . Igitekerezo cyazanywe na Janvier Manishimwe, mu rwego rwo gutera inkunga abasura site ishimwe no gufasha abantu kwibuka iby’urugendo no gusubizwamo imbaraga muri ibi bihe bibi. Edition Internet yo kuri ishimwe.com yanditswe ihereye kuri Quatrième Edition yo 1980. Kubera imihindukire mu myandikire y’ikinyarwanda, kuri ishimwe.com tuzakoresha imyandikire mishya ijyanywe n’ikinyarwanda cy’igihe turimo. Ntacyo tuzongeraho cyangwa ngo dukure muri Editions zanditse z’iki gitabo, yewe n’imitere y’amapaji twayirekeye uko yari iri. Ariko, birashoka hari udukosa tuzagenda dukosora mu myandikire ya mbere ndetse byaba ngombwa tukongeraho ubusobanuro. Aho bibaye, tuzajya dushyiraho ubusobanuro mu dukubo ().

Que Dieu soit vec toi frere! Je veux participer dans ce projet-ci!