Author Archives: Janvier M

Igice cya gatanu:: BWENGEBWISI (igice 1 muri 2)

Ibyo bikiri aho, Mukristo yadengaga wenyine, yitegera umugabo uje guhura nawe, bahurira mu mayira abiri. Uwo bahuye uwo yitwaga BWENGEBWISI, yari atuye mu mudugudu witwa UBWENGEBWAKAMERE, umudugudu ukomeye cyane, uhereranye n’uwo Mukristo yavukiyemo. Uwo mugabo abonye Mukristo, akeka uwo ariwe: … Continue reading

Posted in IBICE | 1 Comment

Igice cya Kane: ISAYO GAHINDAGASAZE

Maze ndota y’uko bamaze kuganira batyo bagera ku isayo irimo ibyondo byinshi yari iringanije icyo kibaya. Nabo, kuko batitondaga, batungurwa no kugwa muri iyo sayo. Kandi iyo sayo yitwaga GAHINDAGASAZE. Bamara umwanya bagerageza kwisayura, bivurunga cyane mu byondo. Mukristo atangira … Continue reading

Posted in IBICE | Tagged , , , , | 4 Comments

Igice cya gatatu: ABATURANYI BA MUKRISTO

Abaturanyi b’uwo mugabo nabo basohorwa no kureba uko yiruka; kandi acyiruka bamwe baramuseka; abandi baramukangisha; abandi baramuhamagara ngo agaruke. Muri abo harimo babiri bagambiriye kumugarura bamuhase. Umwe muri bo yitwaga MUDAKURWAKWIJAMBO, undi yitwa NYAMUJYIRYANINO. Icyo gihe yari amaze kubaha intera, … Continue reading

Posted in Amakuru, IBICE | Tagged , , , , | Leave a comment

Igice cya kabiri: MUBWIRIZABUTUMWA.

Bukeye mubona agendagenda mu murima, asoma igitabo cye, nk’uko yamenyereye, agira agahinda kenshi. Akigisoma, araturika arataka nk’uko yagenjeje cya gihe kandi, ati “Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira? ” (Ibyakozwe n’intumwa 16: 30 – 31). Mbona akebaguza, nk’ushaka kwiruka. Mbona … Continue reading

Posted in IBICE | Tagged , , , | Leave a comment

Igice cya mbere: UMUNTU WARI UHETSE UMUTWARO

Nanyuraga mu butayu, nibwo iyi si, mbona ahantu hari isenga, ndyamamo, ndasinzira ndota inzozi. Muri izo nzozi, mbona umugabo wambaye ubushwambagara, ahagaze ateye umugongo urugo rwe, afite igitabo mu ntoki, ahetse umutwaro uremereye mu mugongo (Zab. 38:4). Mwitegereje mbona abumbuye … Continue reading

Posted in IBICE | Tagged , , , | 2 Comments